HadeethEnc · 1.25.0
Nta n'umwe unyifuriza amahoro n'imigisha usibye ko Allah angarurira roho yanjye, nanjye nkikiriza amahoro anyifurije
Available translations
Choose an available translation of this Hadeeth
01
Hadeeth text
Hadith yaturutse kwa Abu Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Nta n'umwe unyifuriza amahoro n'imigisha usibye ko Allah angarurira roho yanjye, nanjye nkikiriza amahoro anyifurije."
02
Explanation
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko asubizwa roho ye iyo hari umuntu umusabiye amahoro n'imigisha yaba ari bugufi cyangwa se ari kure; kandi ubuzima bwa nyuma y'urupfu no mu mva ni mu bumenyi bw'ibitagaragara, nta wamenya imiterere yabwo usibye Allah, kandi niwe Nyir'ubushobozi kuri buri kintu.
03
Benefits
Gushishikariza gusabira Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) kenshi.
Ubuzima bw'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) mu mva yayo ni ubuzima bwuzuye umuntu wese abaho nyuma yo gupfa, bityo nta wuzi imiterere yabwo uretse Allah Nyir'ubutagatifu.
Iyi Hadith nta gihamya irimo y'abavuga ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ibayeho ubuzima nk'ubu tubayemo, kugira ngo abakora ibangikanyamana n'abanyabihimbano batayitangaho gihamya y'uko bemerewe kwiragiza Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ahubwo ni ubuzima bwa nyuma y'urupfu.

Attribution
[Yakiriwe na Abu Dawud na Ahmad]
Categories
Share
Share hadeeth
Sharing options · 0 Total shares