Kuba navuga nti: SUB'HANALLAH, WAL HAMDULILLAH, WALA ILAHA ILA LLAH, WALLAHU AKBAR: Ubutagatifu ni ubwa Allah, n'ishimwe ryuzuye niwe urikwiye, nta yindi mana ibaho ikwiye kugaragirwa by'ukuri usibye Allah wenyine, Imana niyo nkuru, bindutira isi n'ibiyrimo byose
Choose an available translation of this Hadeeth
Hadeeth text
Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Kuba navuga nti: SUB'HANALLAH, WAL HAMDULILLAH, WALA ILAHA ILA LLAH, WALLAHU AKBAR: Ubutagatifu ni ubwa Allah, n'ishimwe ryuzuye niwe urikwiye, nta yindi mana ibaho ikwiye kugaragirwa by'ukuri usibye Allah wenyine, Imana niyo nkuru, bindutira isi n'ibiyrimo byose."
Explanation
SUBHANALLAH: Ni ugutagatifuza Allah ukamutandukanya n'inenge iyo ari yo yose.
AL HAMDULILLAH: Ni ugusingiza Allah no kumuvuga ibigwi n'ibisingizo byuzuye hamwe n'urukundo n'icyubahiro akwiye.
LA ILAHA ILA LLAH: Bisobanuye ko nta wundi mugaragirwa w'ukuri usibye Allah.
ALLAHU AKBAR: Allah arahambaye kandi aruta buri icyo ari cyo cyose.
Benefits
Gushishikariza gukoresha ubusabe kenshi, kuko bifite ibihembo n'ingororano nyinshi.
Umunezero w'iyi si ni uw'igihe gito ndetse n'irari ryayo rirarangira.
Attribution
Categories
Share hadeeth
Sharing options · 0 Total shares

