HadeethEnc · 1.25.0
Shyira ukuboko kwawe aho ufite uburibwe, maze uvuge inshuro eshatu uti: BISMILLAH: Ku izina rya Allah, nurangiza uvuge inshuro zirindwi uti: AUDHU BILLAHI WA QUD'RATIHI MIN SHARI MA ADJIDU WA UHADHIRU: Nikinze kuri Allah no ku bushobozi bwe ngo andinde ububi bw'ububabare mfite ndetse n'ibyo ntinya
Available translations
Choose an available translation of this Hadeeth
01
Hadeeth text
Hadith yaturutse kwa Uthman Ibun Abil Aswi A-Thaqafiy (Imana imwishimire) yavuze ko yatakiye Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) uburibwe yari afite mu mubiri we kuva yaba umuyisilamu, nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramubwira iti: "Shyira ukuboko kwawe aho ufite uburibwe, maze uvuge inshuro eshatu uti: BISMILLAH: Ku izina rya Allah, nurangiza uvuge inshuro zirindwi uti: AUDHU BILLAHI WA QUD'RATIHI MIN SHARI MA ADJIDU WA UHADHIRU: Nikinze kuri Allah no ku bushobozi bwe ngo andinde ububi bw'ububabare mfite ndetse n'ibyo ntinya."
02
Explanation
Uth'man Ibun Abil Aswi (Imana imwishimire) yagize uburibwe bwendaga kumwivugana, nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iza kumusura, imwigisha ubusabe buzatuma Allah amukiza ubwo bubabare, ari byo gushyira ukuboko kwe aho ari kumva uburibwe yarangiza akavuga ati: Ku izina rya Allah inshuro eshatu, hanyuma akavuga inshuro zirindwi ngo: Nikinze kuri Allah no ku bushobozi bwe ngo ankize ububabare mfite ndetse n'ibyo ntinya ko byazambaho, cyangwa se kuba ubu burwayi bwakomeza n'uburibwe bugakwira umubiri wose.
03
Benefits
Gushishikariza umuntu kwikorera urukingo nkuko byaje muri Hadith.
Gutaka ariko bitarimo kwijujuta no kwinuba, ntabwo bivuguruza igisobanuro cyo kwiringira no kwihangana.
Ubusabe ni kimwe mu gukora impamvu, niyo mpamvu ari ngombwa kwitwararika amagambo abukuyemo, ndetse no kwitwararika inshuro zavuzwe busabwamo.
Ubu busabe bukorwa ku ngingo zose zifite ububabare.
Gushyira ikiganza aho umuntu aribwa igihe ari kwisabira gukira ububabare akoresheje ubu busabe.

Attribution
[Yakiriwe na Muslim]
Categories
Share
Share hadeeth
Sharing options · 0 Total shares