Yewe mwana, jya uvuga ku izina rya Allah, urishe ukuboko kwawe kw'indyo ndetse unarye ibiri imbere yawe
Choose an available translation of this Hadeeth
Hadeeth text
Hadith yaturutse kwa Umar Ibun Abi Salamat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Nari nkiri umwana muto nderwa n'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), mu gihe cyo kurya nakoraga hirya no hino ku isahani, nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irambwira iti: "Yewe mwana, jya uvuga ku izina rya Allah, urishe ukuboko kwawe kw'indyo ndetse unarye ibiri imbere yawe". Kuva icyo gihe natangiye kujya ndya gutyo.
Explanation
Uwa mbere: Kuvuga Bismillah: Ku izina rya Allah atangiye kurya.
Uwa kabiri: Kurisha ukuboko kwe kw'indyo.
Uwa gatatu: Kurya ahereye imbere ye akarya ibimwegereye.
Benefits
Kwigisha abana by'umwihariko abo umuntu ashinzwe kurera imyifatire myiza igihe cyo kurya.
Impuhwe no koroha byaranze Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), n'uburyo yisanzuraga ku bana bato ibigisha ndetse inabaha uburere.
Mu myifatire myiza igihe cyo kurya harimo kuba umuntu yarya ibiri imbere ye, cyeretse wenda ari amoko atandukanye y'ibiribwa, icyo gihe nibwo yemerewe no gufata ahandi.
Abasangirangendo b'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) bubahirizaga imico n'uburere bigishijwe nayo, ibi tukaba tubikura mu mvugo ya Umar igira iti: Uko niko nakomeje kujya ndya na nyuma yaho.
Attribution
Categories
Share hadeeth
Sharing options · 0 Total shares

