Umugabo umwe yabajije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ati: Ni ubuhe buyisilamu bwiza? Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramusubiza iti: Jya usangira ibyo kurya n'abandi, usuhuze indamutso y'amahoro uwo uzi n'uwo utazi
Choose an available translation of this Hadeeth
Hadeeth text
Hadith yaturutse kwa Abdullah Ibun Amri (Imana imwishimire we na se) yavuze ko: Umugabo umwe yabajije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ati: Ni ubuhe buyisilamu bwiza? Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramusubiza iti: Jya usangira ibyo kurya n'abandi, usuhuze indamutso y'amahoro uwo uzi n'uwo utazi.
Explanation
Icya mbere: Ni ukugaburira abacyene, haninjiramo gutanga amaturo, cyangwa se impano, cyangwa se amazimano igihe bagusuye, cyangwa se kwakira abantu igihe wakoze ubukwe. By'umwihariko kugaburira abantu biba byiza cyane mu bihe by'amapfa n'inzara n'ibiciro by'ibiribwa bihenze.
Icya kabiri: Kwifuriza indamutso y'amahoro buri muyisilamu waba uzi cyangwa se utazi.
Benefits
Gusuhuzanya indamutso y'amahoro, no kugaburira abantu ibyo kurya ni bimwe mu bikorwa biruta ibindi muri Isilamu, kubera ko ari iby'agaciro, no kuba abantu babicyenera ibihe byose.
Iyi mico ibiri ibumbatiye hamwe kugira neza byaba mu mvugo ndetse no mu bikorwa, ndetse ni nako kugira neza byuzuye.
Iyi mico myiza yerekeranye no gufatanya hagati y'abayisilamu ubwabo ku bwabo, hari n'iyindi yerekeranye n'umugaragu na Nyagasani we.
Gutangira gusuhuza indamutso y'amahoro ni umwihariko ku bayisilamu, ariko utari umuyisilamu ntabanza gusuhuzwa indamutso y'amahoro.
Attribution
Categories
Share hadeeth
Sharing options · 0 Total shares

