“Mana Nyagasani nkwikinzeho ngo undinde gusumbirizwa n’ideni, no kuneshwa n’umwanzi, no gushinyagurirwa n’abanzi.”
Choose an available translation of this Hadeeth
Hadeeth text
Hadith yaturutse kwa Abdullah Ibun Amri Ibun Al Aswi (Imana imwishimire we na se) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga isaba Allah ibi bikurikira: “Mana Nyagasani nkwikinzeho ngo undinde gusumbirizwa n’ideni, no kuneshwa n’umwanzi, no gushinyagurirwa n’abanzi.”
Explanation
Icya mbere: Mana Nyagasani nkwikinzeho kuko nta wundi nakikingaho ngo undinde gusumbirizwa n’ideni, unantere inkunga nshobore kuryishyura.
Icya kabiri: Kunesha umwanzi, no kunyigarurira, no kundinda ikibi cye, no kumutsinda.
Icya gatatu: No gushinyagurirwa n’abanzi, no kwishimira ibigeragezo biba ku bayisilamu.
Benefits
Ideni nk'ideni ntacyo ritwaye, ariko ikibazo ni kuri wa wundi udafite ubushobozi bwo kuryishyura. Uku niko kunanirwa kwishyura ideni.
Umuntu aba akwiye kwitandukanya n'ibyatuma anengwa cyangwa se yashinyagurirwa.
Kugaragaza urwango abahakanyi bafitiye abemeramana, n'uburyo bashinyagurira bagenzi babo igihe habayeho ibigeragezo.
Kuba abanzi bagaragaza ibyishimo kubera ibyago bibaye ku muntu, nibyo bikomeye kuruta ibyo byago ubwabyo.
Attribution
Categories
Share hadeeth
Sharing options · 0 Total shares

