Yewe mwene Adamu! Igihe cyose unsabye unyizeye ukanyiringira nkubabarira ibyaha byawe kandi ntacyo bintwaye
Choose an available translation of this Hadeeth
Hadeeth text
Hadith yaturutse kwa Anas Ibun Malik (Imana imwishimire) yaravuze ati: Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti: Allah Nyir'ubutagatifu yaravuze ati: Yewe mwene Adamu! Igihe cyose unsabye unyizeye ukanyiringira nkubabarira ibyaha byawe kandi ntacyo bintwaye Yewe mwene Adamu, n'iyo ibyaha byawe byaba byinshi ku buryo bigera ku ijuru hanyuma ukansaba imbabazi nakubabarira kandi ntacyo bintwaye! Yewe mwene Adam, uramutse uje ungana warakoze ibyaha byakuzura isi, hanyuma ukansanga utarambangikanyije n'icyo ari cyo cyose, nanjye naguha imbabazi zingana nkabyo!!"
Explanation
Yewe mwene Adam! Nuhura nanjye nyuma yo gupfa kwawe, warakoze ibyaha byakuzura isi, ariko ukaba warapfuye utambangikanyije n'icyo ari cyo cyose, nanjye nzaguha imbabazi zingana nkabyo zuzuye isi, kubera ko ari njye nyir'impuhwe nyinshi, kandi mbabarira ibyaha byose uretse icy'ibangikanyamana.
Benefits
Agaciro ko kwemera Imana imwe, kandi ko Allah ababarira abamwemeye wenyine ibyaha bakoze.
Ubuhambare bw'ibangikanyamana, kandi ko Allah atazigera ababarira abamubangikanyije.
Ibun Radjab yaravuze ati: Iyi Hadith ikubiyemo impamvu eshatu zatuma umuntu abona imbabazi za Allah; iya mbere: Kumusaba amwiringiye, iya kabiri: Kumwicuzaho no kumusaba imbabazi, iya gatatu: Gupfia uri umwemera Imana imwe rukumbi utarayibangikanyije.
Iyi Hadith ni imwe mu zo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yakuye kwa Nyagasani wayo, ari zo zitwa Hadithul Qud'siyu cyangwa se Ilahiyu, ari zo zisobanuye ko imvugo zazo n'ibisobanuro byazo byaturutse kwa Allah, usibye ko zo zidafite umwihariko nk'uwa Qur'an itandukaniyeho n'ibindi, nko kuba kuyisoma ari kimwe mu bikorwa by'amasengesho (Ibadat), no kuyisoma wabanje gukora isuku (Twaharat), no kuba yarategeye abantu kuzana ikimeze nkayo, ndetse no kuba ari igitangaza n'ibindi.
Ibyaha birimo amoko atatu: Ibangikanyamana; iki Allah ntazigera akibabarira nkuko yabivuze aho agira ati: {Mu by'ukuri ubangikanya Allah, Allah yamuziririje kuzinjira mu ijuru..} Ubwa kabiri: Umugaragu kuba yakihemukira akora ibyaha hagati ye na Nyagasani we, ibyo Allah nabishaka azabimubabarira; ubwa gatatu: Ibyaha Allah atazababarira, nk'ubuhemu abantu bagiriranye hagati yabo, ibyo byo agomba kubanza agashyiraho kwihorera hagati y'abantu.
Attribution
Categories
Share hadeeth
Sharing options · 0 Total shares

