Ntabwo ari muri twe wa wundi wikubita ku matama, akiciraho imyambaro, agahamagarira ibya kijiji
Choose an available translation of this Hadeeth
Hadeeth text
Hadith yaturutse kwa Abdullah Ibun Mas'ud (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Ntabwo ari muri twe wa wundi wikubita ku matama, akiciraho imyambaro, agahamagarira ibya kijiji."
Explanation
Uwa mbere: Uwikubita ku matama, hano amatama yavuzwe ku buryo bw'umwihariko kuko niyo akoreshwa kenshi, naho ubundi gukubita ibindi bice by'uburanga nabyo byinjiramo.
Icya kabiri: Guca imyambaro ayitatamura kubera agahinda.
Icya gatatu: Guhamagarira ibya kijiji nko kwisabira imivumo no kuboroga n'ibindi.
Benefits
Ni itegeko kwihanganira ibigeragezo, ni n'ikizira kutakira igeno rya Allah ry'ibibabaje, ukabigaragaza: Urira uboroga cyangwa umaraho umusatsi cyangwa uca imyambaro n'ibindi.
Ni ikizira kwigana abakora ibikorwa bya kijiji amategeko atigeze atangira uburenganzira.
Nta kibazo kugira agahinda no kurira, kandi ntibikuraho kwihanganira igeno rya Allah, ahubwo ni ikimenyetso cy'impuhwe Allah yashyize mu mitima y'abantu ba bugufi y'uwapfuye n'abakunzi be.
Umuyisilamu agomba kwishimira geno rya Allah, ariko bibaye bimunaniye kuryishimira, kwihangana byo ni itegeko kuri we.
Attribution
Categories
Share hadeeth
Sharing options · 0 Total shares

