Ntimukabanze abayahudi n'abanaswara indamutso y'amahoro, ahubwo nimujya muhura n'umwe muri bo mu nzira mujye mumutera kubabererekera
Choose an available translation of this Hadeeth
Hadeeth text
Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Ntimukabanze abayahudi n'abanaswara indamutso y'amahoro, ahubwo nimujya muhura n'umwe muri bo mu nzira mujye mumutera kubabererekera."
Explanation
Benefits
Biremewe kwikiriza indamutso yabo iyo ari bo babanje ukavuga uti: Namwe.
Ntibyemewe ko umuyisilamu agambirira kubangamira umuhakanyi nta mpamvu ibimuteye, kugira ngo umuhakanyi amubererekere, ariko iyo inzira ari nto cyangwa se irimo umubyigano w'abantu, umuyisilamu niwe uba akwiye kuyigendamo, umuhakanyi akamubisa.
Kugaragaza icyubahiro cy'umuyisilamu no gusuzugurika kw'abatari we, hatabayemo guhohotera cyangwa se gukoresha imvugo mbi.
Gutuma abahakanyi baberereka ni ukubera ubuhakanyi bwabo, kuko hari ubwo byaba impamvu yo kuba abayisilamu bakarokoka umuriro, iyo bitumye basobanukirwa impamvu yabyo.
Ntacyo bitwaye umuyisilamu kubanza umuhakanyi akamubaza ati: Amakuru yawe? Waramutse ute? Wiriwe ute? N'andi magambo nk'ayo igihe biri ngombwa, kubera ko ikibujijwe ari indamutso y'amahoro (A-SALAAM).
Umumenyi A-Twibiy yaravuze ati: Icyo umuntu yahitamo nuko n'umunyabihimbano umwemeramana uri ku migenzo y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigishasha) atamubanza indamutso y'amahoro, kabone n'iyo yaba asuhuje uwo atazi nyuma akagaragara ko ari utari umuyisilamu uri mu gihugu cy'abayisilamu ku bw'amasezerano yagiranye n'ubuyobozi bw'abayisilamu (Dhimiyu) cyangwa se umunyabihimbano aravuga ati: Nsubiranye indamutso yanjye y'amahoro (A-Salam) agamije kumusuzugura.
Attribution
Categories
Share hadeeth
Sharing options · 0 Total shares

