“Ese muzi gusebanya icyo ari cyo? Baravuga bati: Imana n’Intumwa yayo ni bo babizi. Iravuga iti: Ni ukuvuga umuvandimwe wawe ibyo atishimira
Choose an available translation of this Hadeeth
Hadeeth text
Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: “Ese muzi gusebanya icyo ari cyo? Baravuga bati: Imana n’Intumwa yayo ni bo babizi. Iravuga iti: Ni ukuvuga umuvandimwe wawe ibyo atishimira. Baravuga bati: Ese n’iyo naba muvuga ibimuriho? Iravuga iti: Iyo ibyo uvuga bimuriho uba umusebeje, naho iyo ibyo umuvuga bitamuriho uba umuharabitse.
Explanation
Ariko iyo umuvuzeho ibyo adafite ibyo biba birenze kumusebya , ndetse ni n'ikinyoma no kumuhimbira.
Benefits
Imico myiza yarangaga abasangirangendo b'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ubwo babaga bari kumwe n'Intumwa y'Imana aho bayisubije ubwo yari ibabajije bati: Allah n'Intumwa ye nibo babizi.
Ubajijwe ibyo atazi aba akwiye kuvuga ati: Allah niwe Mumenyi uhebuje.
Uburyo amategeko yabungabunze umuryango mugari binyuze mu kurinda uburenganzira bw'abawugize ndetse n'ubuvandimwe hagati yabo.
Gusebanya ni ikizira usibye mu bihe bimwe na bimwe nabwo bitewe n'inyungu runaka; nko gukumira amahugu, icyo gihe uwahugujwe akavuga uwamuhuguje amubwira ushobora kumurenganura, akaba yavuga ati: Nahugujwe na kanaka, cyangwa se yankoreye ibi n'ibi; harimo n'aho umuntu yasebya mugenzi we nk'igihe agishijwe inama ku muntu runaka igihe cyo kurongora, cyangwa se ubufatanye mu bucuruzi, cyangwa se guturana nawe n'ibindi.
Attribution
Categories
Share hadeeth
Sharing options · 0 Total shares

