HadeethEnc · 1.25.0
Ntabwo bikwiye ko umuntu agirira nabi mugenzi we, nata nubwo bikwiye ko abantu bagirirana nabi, uzagira nabi mugenzi we Allah nawe azamuteza ingorane, n'uzamugora Allah nawe azamugora
Available translations
Choose an available translation of this Hadeeth
01
Hadeeth text
Hadithi yaturutse kwa Abi Said Al Khud'riy (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Ntabwo bikwiye ko umuntu agirira nabi mugenzi we, nata nubwo bikwiye ko abantu bagirirana nabi, uzagira nabi mugenzi we Allah nawe azamuteza ingorane, n'uzamugora Allah nawe azamugora."
02
Explanation
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko ari itegeko gukumira icyabangamira abandi uko cyaba kimeze kose, n'uko cyaba kigaragara kose ku muntu ku giti cye no ku bandi; niyo mpamvu nta n'umwe wemerewe kwigirira nabi cyangwa se ngo abikorere abandi.
Nta n'ubwo kandi byemewe ko yakitura ikibi yakorewe, kubera ko ikibi ntigikurwaho n'ikibi cyeretse igihe cyo kwihorera (nko kwica uwishe) nabwo hatabayemo kurengera.
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irangije igaragaza ingaruka z'uwagiriye abandi nabi no kuba azagerwaho n'ingorane kubera kuziteza abandi.

03
Benefits
Kubuza kwihorera birenze ibyo wakorewe.
Allah ntiyategetse abagaragu be ibibagiraho ingaruka mbi.
Ni ikizira kubangamira mugenzi wawe no kubangamirana byaba mu mvugo mu bikorwa cyangwa se kugira ibyo ureka.
Inabi yiturwa indi, ugiriye nabo mugenzi we Allah nawe azamubangamira, n'uteje abandi ingorane Allah nawe azazimuteza.
Mu mategeko y'idini avuga ko: Ikibangamye gikurwaho", kubera ko amategeko atemera kubangama, ndetse ntanemere kubangamirana.

Attribution
[Yakiriwe na A-Daraqutw'niy]
Categories
Share
Share hadeeth
Sharing options · 0 Total shares