Bimwe mu byo abantu basigaranye bakomora ku buhanuzi bwo hambere, nuko umuntu utagira isoni yajya akora ibyo ashatse
Choose an available translation of this Hadeeth
Hadeeth text
Hadith yaturutse kwa Abi Mas'ud (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana imwishimire) yaravuze iti: Bimwe mu byo abantu basigaranye bakomora ku buhanuzi bwo hambere, nuko umuntu utagira isoni yajya akora ibyo ashatse.
Explanation
Benefits
Kugira isoni ni bimwe mu byaranze abahanuzi (Amahoro ya Allah abahundagareho), ndetse ni na kimwe mu byo tubakuraho.
Kugira isoni nibyo bituma umuyisilamu akora ibikorwa byiza, bimugaragaza neza, maze akareka ibimutesha agaciro kandi bikanamusuzuguza.
Umumenyi A-Nawawiy yaravuze ati: Itegeko ririmo nuko biziruye, bisobanuye ngo nushaka gukora igikorwa icyo ari cyo cyose, nikiba kiri mu byo utagirira isoni Allah cyangwa se abantu igihe ugikoze ujye ugikora, bitari ibyo ujye ukireka. Aha ni naho ubuyisilamu bwubakiye aho bugaragaza ko icyintu cy'itegeko cyangwa se abantu bashishikarizwa gukora, kukireka byagakwiye gutera umuntu isoni, n'ikibujijwe kizira cyangwa se kitari cyiza umuntu agaterwa isoni no kugikora. Naho icyiza dushishikarizwa gukora, kugira isoni zo kugikora biremewe, kimwe nk'uko kugira isoni zo kukireka byemewe. Bityo iyi Hadith ikubiyemo amategeko atanu; byanavuzwe ko ari itegeko riba ririmo gutera ubwoba no kwihanangiriza. Bisobanuye ngo: Nuramuka wambuwe isoni ujye ukora ibyo ushatse, kuko Allah azabiguhembera; hari n'abandi bamenyi bavuze ko ari itegeko bivuze gutanga amakuru, bisobanuye ngo: Wa wundi utagira isoni akora ibyo ashatse!
Attribution
Categories
Share hadeeth
Sharing options · 0 Total shares

