Urugero rw'umuntu usingiza Nyagasani we n'utamusingiza ni nk'urugero rw'umuntu muzima n'uwapfuye
Choose an available translation of this Hadeeth
Hadeeth text
Hadith yaturutse kwa Abu Mas'ud (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana imwishimire) yaravuze iti: "Urugero rw'umuntu usingiza Nyagasani we n'utamusingiza ni nk'urugero rw'umuntu muzima n'uwapfuye" No mu mvugo yakiriwe na Muslim haragira hati: "Urugero rw'inzu isingirizwamo Allah, n'iyo badasingirizamo Allah ni nk'urugero rw'inzu y'abazima ndetse n'abapfu."
Explanation
Ni nk'uko mu nzu ivugwa ko irimo abazima igihe abayituye basingiza Allah, iyo atari uko bimeze iba ari nk'inzu y'abapfu kubera ubunebwe bw'abayituye badasingiza Allah. Iyo aya magambo akoreshejwe bavuga inzu baba bagamije kuvuga abayituye.
Benefits
Gusingiza Allah nibwo buzima bwa roho, nkuko roho ari bwo buzima bw'umubiri.
Mu muyoboro twigishijwe n'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ni ugutanga ingero mu gihe uri gusobanura ibintu runaka kugira ngo worohereze abo ubwira kugira ngo basobanukirwe.
Umumenyi A-Nawawiy yaravuze ati: Harimo no gukundisha abantu gusingiza Allah mu nzu abantu batuyemo, ntibiburemo.
Umumenyi A-Nawawiy yaravuze ati: Muri iyi mvugo harimo no kugaragaza ko kuramba no kubaho igihe kirekire mu kumvira Allah ari byiza, n'ubwo uwapfuye yimukira mu bindi byiza, kubera ko umuntu muzima akurikira ibyo byiza ndetse akongererwa kubera ibyo byiza akora.
Attribution
Categories
Share hadeeth
Sharing options · 0 Total shares

