HadeethEnc · 1.25.0
Uwunga isano ry'umuryango wa nyawe ntabwo ari wawundi ubikora agamije nawe kubikorerwa, ahubwo uryunga by'ukuri ni wa wundi iyo abanyamuryango be baciye isano we araryunga
Available translations
Choose an available translation of this Hadeeth
01
Hadeeth text
Hadithi yaturutse kwa Abdillah Ibun Amri (Imana imwishimire we na se) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Uwunga isano ry'umuryango wa nyawe ntabwo ari wawundi ubikora agamije nawe kubikorerwa, ahubwo uryunga by'ukuri ni wa wundi iyo abanyamuryango be baciye isano we araryunga."
02
Explanation
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) igamije kuvuga ko Umuntu wunga isano ry'abagize umuryango we mu buryo bwa nyabwo, akanabagirira neza nabwo ari wawundi ubikora aagamije ko bazamwishyura. Ahubwo uryunga by'ukuri ni wa wundi n'iyo abanyamuryango be baciye isano we araryunga kabone n'iyo baba baramuhemukiye, we abitura kubagirira neza no kubabanira neza.
03
Benefits
Kunga isano ry'umuryango bihabwa agaciro cyane mu idini ry'ubuyisilamu ni ukuryunga n'uwariciye, no kubabarira uwaguhemukiye, no guha uwakwimye, ntabwo ari ukubikora kugira ngo nabo bazakwiture cyangwa se ngo nabo bazakwishyure.
Kunga isano ry'umuryango n'abawugize bikorwa umuntu akora ibyo ashoboye mu byiza nko gutanga umutungo, kubasabira ibyiza, kubabwiriza gukora ibyiza no kubabuza gukora ibibi n'ibindi nkabyo, ndetse no kubarinda ibibi bishobora kubageraho.
Kunga isano ry'umuryango n'abawugize bikorwa umuntu akora ibyo ashoboye mu byiza nko gutanga umutungo, kubasabira ibyiza, kubabwiriza gukora ibyiza no kubabuza gukora ibibi n'ibindi nkabyo, ndetse no kubarinda ibibi bishobora kubageraho.
Attribution
[Yakiriwe na Bukhari]
Categories
Share
Share hadeeth
Sharing options · 0 Total shares

