Ese mbabwire abantu bo mu ijuru? Buri munyantege nke ucisha macye, nyamara aramutse arahiye ku izina rya Allah ngo agire icyo amukorera yakimukorera! Ese mbabwire abantu bo mu muriro? Ni buri munyamwaga wese, umwibone wanga kumva ukuri no kukwemera
Choose an available translation of this Hadeeth
Hadeeth text
Hadith yaturutse kwa Harithat Ibun Wah'bi Al Khuza'iy (Imana imwishimire) yaravuze ati: Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti: "Ese mbabwire abantu bo mu ijuru? Buri munyantege nke ucisha macye, nyamara aramutse arahiye ku izina rya Allah ngo agire icyo amukorera yakimukorera! Ese mbabwire abantu bo mu muriro? Ni buri munyamwaga wese, umwibone wanga kumva ukuri no kukwemera."
Explanation
Abenshi mu bazajya mu ijuru ni abanyantege nke, biyoroshya baca bugufi imbere ya Allah ku buryo n'abantu babasuzugurira icyo, wumvira Allah agaca bugufi ku buryo aramutse arahiye ku izina rya Allah, yamwakiririra indahiro ye ndetse akanamushoboza kugera ku byo arahiriye, ndetse akakira n'ubusabe bwe.
Abenshi mu bazinjira mu muriro ni buri wese w'umunyamwaga, w'intonganya n'umunyempaka, inkozi y'ibibi itajya yumva icyiza, umwibone, umuryi wa cyane, uwaguye ivutu, umwibone mu ngendo ye, umunyamico mibi, umwirasi wanga ukuri akanga no kugukurikira, ndetse akanasuzugura abandi.
Benefits
Guca bugufi bikorwa kubera Allah Nyir'ubutagatifu, no kumvira itegeko rye, no ku biremwa wirinda kubyiyemeraho.
Umumenyi Ibun Hadjar yaravuze ati: Ikigamijwe nuko abenshi mu bantu bazajya mu ijuru ari byo bizabaranga, nkuko n'abenshi mu bazajya mu muriro bazarangwa na biriya twavuze, ntabwo ikigamijwe ari ukuvuga byose bizabaranga.
Attribution
Categories
Share hadeeth
Sharing options · 0 Total shares

