Mwihutire gukora ibikorwa byiza mbere y'uko mugerwaho n'ibigeragezo bigoye bizaba bimeze nk'ijoro ry'umwijima
Choose an available translation of this Hadeeth
Hadeeth text
Hadith yaturutse kwa Abu Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Mwihutire gukora ibikorwa byiza mbere y'uko mugerwaho n'ibigeragezo bigoye bizaba bimeze nk'ijoro ry'umwijima, aho umuntu azajya aramuka ari umwemeramana bukajya kugoroba yabaye umuhakanyi, cyangwa se bukagoroba ari umwemeramana bukajya gucya yabaye umuhakanyi, ukwemera kwe akakugurana iby'isi.
Explanation
Benefits
Kugaragaza ko mu bihe bya nyuma ibigeragezo biyobya bizaza bikurikiranye, kandi ko buri uko ikigeragezo kizajya kirangira kizajya gikurikirwa n'ikindi.
Iyo umuntu agize intege nke mu kwemera kwe akagera no ku rwego akureka kubera indonke z'isi n'ibindi, biba impamvu y'uko atana, agata ukwemera kwe akishora mu bigeragezo.
Muri iyi Hadith harimo kugaragaza ko ibikorwa byiza ari impamvu yo kurokoka ibigeragezo.
Ibigeragezo birimo ibice bibiri: Hari ibiza bitewe n'urujijo, n'umuti wabyo ni ukugira ubumenyi, hari n'ibiza bitewe n'irari n'umuti wabyo ni ukugira ukwemera ndetse no kwihangana.
Muri iyi Hadith harimo kugaragaza ko uwo ubikorwa bye bibaye bicye, ibigeragezo kuri we bimusanga byihuta, n'uwo ibikorwa bye bibaye byinshi aba akwiye kudashukwa nabyo ahubwo agaharanira kubyongera.
Attribution
Categories
Share hadeeth
Sharing options · 0 Total shares

