HadeethEnc · 1.25.0
Buri muntu aba ari mu idini ry'umukunzi we, buri wese ajye yitegereza uwo akundana nawe
Available translations
Choose an available translation of this Hadeeth
01
Hadeeth text
Hadith yaturutse kwa Abu Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Buri muntu aba ari mu idini ry'umukunzi we, buri wese ajye yitegereza uwo akundana nawe."
02
Explanation
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yagaragaje ko umuntu aba ameze kimwe n'umukunzi we cyangwa se na mugenzi we mu myitwarire ye n'imyifatire ye. Ndetse ubucuti bugira uruhare rukomeye mu myifatire n'imyitwarire y'umuntu. Niyo mpamvu Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yatugiriye inama yo guhitamo inshuti nziza, kubera ko inshuti nziza ikuyobora ku kwemera, no ku muyoboro ndetse no mu byiza, kandi ikanafasha mugenzi wayo.
03
Benefits
Itegeko ryo kugira inshuti nziza no gutoranya abeza, no kubuza kugira inshuti mbi.
Hano havuzwe inshuti ku buryo bw'umwihariko ntihavugwamo uwa bugufi, kubera ko inshuti ari wowe uyihitamo, naho umuvandimwe n'uwa bugufi, nta mahitamo uba ufite yo kumugira no kutamugira.
Kugira inshuti biba bikwiye gushingira ku mitekerereze myiza.
Ukwemera kw'umuntu kwongerwa no kuba umuntu agendana n'abemeramana anabagira inshuti, kukanagabanywa no kugendana n'inkozi z'ibibi no kuzigira inshuti.

Attribution
[Yakiriwe na Abu Dawud, na Tirmidhiy, ndetse na Ahmad]
Categories
Share
Share hadeeth
Sharing options · 0 Total shares