Iri dini rizagera aho ari ho hose hagera amanywa n'ijoro, kandi Allah ntazigera arenga inzu yaba iyo mu mujyi cyangwa se mu byaro, mu bibaya no mu mpinga, usibye ko azahageza iri dini
Choose an available translation of this Hadeeth
Hadeeth text
Hadith yaturutse kwa Tamim A-Dariy (Imana imwishimire) yaravuze ati: Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti: "Iri dini rizagera aho ari ho hose hagera amanywa n'ijoro, kandi Allah ntazigera arenga inzu yaba iyo mu mujyi cyangwa se mu byaro, mu bibaya no mu mpinga, usibye ko azahageza iri dini, uzaryemera azamwubahisha cyangwa se uzarihakana amusuzuguze, icyubahiro Allah azubahisha iri dini ry'ubuyisilamu, cyangwa se gusuzugurika Allah azasuzuguza ubuhakanyi." Icyo gihe Tamimu A-Dariy yajyaga avuga ati: Ibi nabibonye mu bantu bo mu muryango wanjye, ababaye abayisilamu bagezweho n'ibyiza byinshi ndetse baranubahika, n'ababaye abahakanyi muri bo barasuzuguritse bata agaciro, batanga n'umusoro.
Explanation
Umusangirangendo Tamim A-Dariy (Imana imwishimire) arangije avuga ko ibyo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze yabyiboneye mu muryango we, aho uwabaye umuyisilamu yabonye ibyiza byinshi ndetse aranubahika, n'uwahakanye muri bo yasuzuguritse ata agaciro, hamwe no kwishyura abayisilamu umusoro.
Benefits
Icyubahiro ni icy'ubuyisilamu n'abayisilamu, no gusuzugurika ni iby'ubuhakanyi n'abahakanyi.
Harimo ikimenyetso cy'ubuhanuzi, aho ibi Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yahanuye, byabaye nk'uko yabihanuye.
Attribution
Categories
Share hadeeth
Sharing options · 0 Total shares

