الفجر

 

Al-Fajr

 

The Dawn

1 - Al-Fajr (The Dawn) - 001

وَٱلۡفَجۡرِ
Ndahiye umuseke,

2 - Al-Fajr (The Dawn) - 002

وَلَيَالٍ عَشۡرٖ
N’amajoro cumi (ya mbere y’ukwezi gutagatifu kwa Dhul-Hijja),

3 - Al-Fajr (The Dawn) - 003

وَٱلشَّفۡعِ وَٱلۡوَتۡرِ
N’ikitari igiharwe ndetse n’igiharwe (mu biremwa byose bya Allah),

4 - Al-Fajr (The Dawn) - 004

وَٱلَّيۡلِ إِذَا يَسۡرِ
N’ijoro iyo rihita,

5 - Al-Fajr (The Dawn) - 005

هَلۡ فِي ذَٰلِكَ قَسَمٞ لِّذِي حِجۡرٍ
Ese muri izo (ndahiro) ntiharimo ibimenyetso bifatika ku muntu ufite ubwenge (bituma areka ibyaha n’ubuhakanyi)?

6 - Al-Fajr (The Dawn) - 006

أَلَمۡ تَرَ كَيۡفَ فَعَلَ رَبُّكَ بِعَادٍ
Ese (yewe Muhamadi) ntiwamenye uko Nyagasani wawe yagenje aba Adi?

7 - Al-Fajr (The Dawn) - 007

إِرَمَ ذَاتِ ٱلۡعِمَادِ
(Abantu b’) Irama (bari barebare cyane), bafite n’inyubako ndende (zifite inkingi ndende),

8 - Al-Fajr (The Dawn) - 008

ٱلَّتِي لَمۡ يُخۡلَقۡ مِثۡلُهَا فِي ٱلۡبِلَٰدِ
Bo (abo ba Irama) ntihigeze haremwa abandi bameze nka bo mu yindi mijyi.

9 - Al-Fajr (The Dawn) - 009

وَثَمُودَ ٱلَّذِينَ جَابُواْ ٱلصَّخۡرَ بِٱلۡوَادِ
N’aba Thamudu bacongaga urutare mu bibaya (bakarukoramo inyubako)?

10 - Al-Fajr (The Dawn) - 010

وَفِرۡعَوۡنَ ذِي ٱلۡأَوۡتَادِ
Na Farawo wari ufite imambo (yazirikagaho abantu abakorera iyicarubozo)?

11 - Al-Fajr (The Dawn) - 011

ٱلَّذِينَ طَغَوۡاْ فِي ٱلۡبِلَٰدِ
Ba bandi bakoze ubugizi bwa nabi mu mijyi,

12 - Al-Fajr (The Dawn) - 012

فَأَكۡثَرُواْ فِيهَا ٱلۡفَسَادَ
Maze bayikwizamo ubwangizi bukabije,

13 - Al-Fajr (The Dawn) - 013

فَصَبَّ عَلَيۡهِمۡ رَبُّكَ سَوۡطَ عَذَابٍ
Nuko Nyagasani wawe abasukaho ibihano bibabaza,

14 - Al-Fajr (The Dawn) - 014

إِنَّ رَبَّكَ لَبِٱلۡمِرۡصَادِ
Mu by’ukuri Nyagasani wawe yiteguye guhana (inkozi z’ibibi).

15 - Al-Fajr (The Dawn) - 015

فَأَمَّا ٱلۡإِنسَٰنُ إِذَا مَا ٱبۡتَلَىٰهُ رَبُّهُۥ فَأَكۡرَمَهُۥ وَنَعَّمَهُۥ فَيَقُولُ رَبِّيٓ أَكۡرَمَنِ
Iyo Nyagasani agerageje umuntu, akamwubahisha akanamuhundagazaho ingabire, aravuga ati “Nyagasani wanjye yanyubahishije.”

16 - Al-Fajr (The Dawn) - 016

وَأَمَّآ إِذَا مَا ٱبۡتَلَىٰهُ فَقَدَرَ عَلَيۡهِ رِزۡقَهُۥ فَيَقُولُ رَبِّيٓ أَهَٰنَنِ
Nyamara yamugerageza akamugabanyiriza amafunguro, akavuga ati “Nyagasani wanjye yaransuzuguje!”

17 - Al-Fajr (The Dawn) - 017

كَلَّاۖ بَل لَّا تُكۡرِمُونَ ٱلۡيَتِيمَ
Oya! Ahubwo ntimugirira neza imfubyi,

18 - Al-Fajr (The Dawn) - 018

وَلَا تَحَـٰٓضُّونَ عَلَىٰ طَعَامِ ٱلۡمِسۡكِينِ
Ndetse nta n’ubwo mubwirizanya kugaburira abakene!

19 - Al-Fajr (The Dawn) - 019

وَتَأۡكُلُونَ ٱلتُّرَاثَ أَكۡلٗا لَّمّٗا
Kandi murya imirage (y’abandi) mukayimara,

20 - Al-Fajr (The Dawn) - 020

وَتُحِبُّونَ ٱلۡمَالَ حُبّٗا جَمّٗا
Ndetse mugakunda imitungo bikabije.

21 - Al-Fajr (The Dawn) - 021

كَلَّآۖ إِذَا دُكَّتِ ٱلۡأَرۡضُ دَكّٗا دَكّٗا
Oya! Umunsi isi izasandazwa (igacikamo ibice),

22 - Al-Fajr (The Dawn) - 022

وَجَآءَ رَبُّكَ وَٱلۡمَلَكُ صَفّٗا صَفّٗا
Nuko Nyagasani wawe akaza (guca imanza) ndetse n’abamalayika bari ku mirongo ikurikiranye,

23 - Al-Fajr (The Dawn) - 023

وَجِاْيٓءَ يَوۡمَئِذِۭ بِجَهَنَّمَۚ يَوۡمَئِذٖ يَتَذَكَّرُ ٱلۡإِنسَٰنُ وَأَنَّىٰ لَهُ ٱلذِّكۡرَىٰ
Kandi uwo munsi umuriro wa Jahanamu uzazanwa. Kuri uwo munsi, umuntu azibuka, ariko se uko kwibuka kuzamumarira iki?

24 - Al-Fajr (The Dawn) - 024

يَقُولُ يَٰلَيۡتَنِي قَدَّمۡتُ لِحَيَاتِي
Azicuza avuga ati “Iyaba nari narateganyirije ubuzima bwanjye (nkora ibikorwa byiza)!

25 - Al-Fajr (The Dawn) - 025

فَيَوۡمَئِذٖ لَّا يُعَذِّبُ عَذَابَهُۥٓ أَحَدٞ
Kuri uwo munsi ibihano (Allah) azahanisha nta wundi ushobora kubihanisha.

26 - Al-Fajr (The Dawn) - 026

وَلَا يُوثِقُ وَثَاقَهُۥٓ أَحَدٞ
Kandi azanaboha (abahakanyi) ukuboha kutashoborwa n’undi uwo ari we wese.

27 - Al-Fajr (The Dawn) - 027

يَـٰٓأَيَّتُهَا ٱلنَّفۡسُ ٱلۡمُطۡمَئِنَّةُ
(Umwemeramana azabwirwa ati) “Yewe roho ituje!”

28 - Al-Fajr (The Dawn) - 028

ٱرۡجِعِيٓ إِلَىٰ رَبِّكِ رَاضِيَةٗ مَّرۡضِيَّةٗ
“Garuka kwa Nyagasani wawe umwishimiye na We akwishimiye!”

29 - Al-Fajr (The Dawn) - 029

فَٱدۡخُلِي فِي عِبَٰدِي
“Maze winjire mu bagaragu banjye (b’intungane)”,

30 - Al-Fajr (The Dawn) - 030

وَٱدۡخُلِي جَنَّتِي
“Uninjire mu Ijuru ryanjye!”

[sc name="verse"][/sc]

Scroll to Top